25 Bigarurira imigi igoswe n’inkuta+ n’ubutaka burumbuka,+ bigarurira n’amazu yuzuye ibintu byiza byose+ n’ibitega by’amazi byacukuwe,+ n’inzabibu n’imyelayo+ n’ibiti byinshi byera imbuto ziribwa, maze bararya barahaga,+ barabyibuha+ kandi baranezerwa kubera ineza yawe nyinshi.+