Gutegeka kwa Kabiri 8:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 maze umutima wawe ukishyira hejuru,+ ukibagirwa Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa,+ Zab. 49:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Abiringira ibyo batunze+Bagakomeza kwiratana ubutunzi bwabo bwinshi,+ Imigani 11:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ibintu by’agaciro nta cyo bizamara ku munsi w’uburakari,+ ariko gukiranuka kuzakiza urupfu.+ Imigani 18:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Ibintu by’agaciro by’umukire ni wo mugi we ukomeye,+ kandi mu bwenge bwe yumva bimeze nk’urukuta rumurinda.+ Luka 12:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Hanyuma arababwira ati “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose,+ kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”+ 1 Timoteyo 6:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Wihanangirize abakire+ bo muri iyi si ya none ngo be kwiyemera,+ kandi be kwiringira ubutunzi butiringirwa,+ ahubwo biringire Imana, yo iduha ibintu byose ikadukungahaza kugira ngo tubyishimire.+
14 maze umutima wawe ukishyira hejuru,+ ukibagirwa Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa,+
11 Ibintu by’agaciro by’umukire ni wo mugi we ukomeye,+ kandi mu bwenge bwe yumva bimeze nk’urukuta rumurinda.+
15 Hanyuma arababwira ati “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose,+ kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”+
17 Wihanangirize abakire+ bo muri iyi si ya none ngo be kwiyemera,+ kandi be kwiringira ubutunzi butiringirwa,+ ahubwo biringire Imana, yo iduha ibintu byose ikadukungahaza kugira ngo tubyishimire.+