ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 8:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Hanyuma Imana yibuka+ Nowa n’inyamaswa n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge,+ maze Imana izana umuyaga uhuha ku isi, amazi atangira kugabanuka.+

  • Kuva 14:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Mose arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja,+ maze muri iryo joro ryose Yehova ahuhisha umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba, atangira gusubiza inyanja inyuma kandi indiba y’inyanja ayihindura ubutaka bwumutse,+ nuko amazi yigabanyamo kabiri.+

  • Kubara 11:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Nuko umuyaga+ uhuha uturutse kuri Yehova uzana inturumbutsi zivuye mu nyanja+ uzigusha hejuru y’inkambi, zikwira ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu ruhande rumwe, n’ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu rundi ruhande, zikikiza inkambi yose, ku mikono* hafi ibiri uvuye ku butaka.

  • Zab. 107:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Babonye ukuntu avuga ijambo rimwe agatuma haza umuyaga ukaze,+

      Ukazamura imiraba y’inyanja.+

  • Zab. 147:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Yohereza ijambo ryayo+ bigashonga.

      Ihuhisha umuyaga wayo+

      Amazi agatemba.

  • Yona 1:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Nuko Yehova ateza inkubi y’umuyaga muri iyo nyanja,+ izamo umuhengeri mwinshi+ ku buryo ubwato bwari hafi kurohama.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze