ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 16:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ariko Yehova abwira Samweli ati “nturebe uko asa n’igihagararo cye;+ namugaye. Imana ntireba nk’uko abantu bareba,+ kuko abantu bareba ibigaragarira amaso,+ ariko Yehova we akareba umutima.”+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 28:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “None Salomo mwana wanjye, umenye+ Imana ya so uyikorere+ n’umutima wuzuye+ kandi wishimye,+ kuko Yehova agenzura imitima+ yose akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza.+ Numushaka uzamubona,+ ariko numuta+ na we azakureka burundu.+

  • Zab. 7:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  9 Ndakwinginze, ububi bw’abakora ibibi niburangire,+

      Kandi ushyigikire umukiranutsi.+

      Imana ikiranuka+ ni yo igenzura umutima+ n’impyiko.*+

  • Imigani 11:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Yehova yanga urunuka ab’imitima igoramye,+ ariko abakomeza kuba inyangamugayo mu nzira zabo baramushimisha.+

  • Yeremiya 17:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Jyewe Yehova, ni jye ugenzura umutima+ nkagenzura n’impyiko,+ nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze,+ nkamwitura ibihwanye n’imbuto z’imigenzereze ye.+

  • Yeremiya 20:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Nyamara wowe Yehova nyir’ingabo, ni wowe ugenzura umukiranutsi;+ ureba impyiko n’umutima.+ Icyampa nkareba uko uzabahora,+ kuko ari wowe nabwiye ikirego cyanjye.+

  • Ibyahishuwe 2:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Abana be nzabicisha icyorezo cy’indwara yica, ku buryo amatorero yose azamenya ko ari jye ugenzura impyiko* n’imitima, kandi nzaha buri wese muri mwe ibihuje n’ibikorwa byanyu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze