ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 3:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 kugeza igihe Yehova azahera abavandimwe banyu amahoro nk’uko namwe yayabahaye, na bo bakigarurira igihugu Yehova Imana yanyu izabaha hakurya ya Yorodani. Icyo gihe ni bwo muzagaruka, buri wese akajya muri gakondo ye nabahaye.’+

  • Yeremiya 32:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 ‘dore ngiye kuzabateranyiriza hamwe mbakuye mu bihugu byose nzaba narabatatanyirijemo mfite umujinya n’uburakari, ndetse uburakari bukaze;+ kandi nzabagarura aha hantu ntume bahatura bafite umutekano.+

  • Hoseya 1:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Abayuda n’Abisirayeli bazakoranyirizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umutware umwe maze bave mu gihugu,+ kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+

  • Amosi 9:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Nzagarura abo mu bwoko bwanjye bwa Isirayeli bajyanywe ho iminyago,+ bazubaka imigi yahindutse amatongo bayituremo.+ Bazatera inzabibu banywe divayi yazo, kandi batere ubusitani barye imbuto zezemo.’+

  • Zefaniya 3:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Icyo gihe nzabagarura; ni koko icyo gihe nzabakoranyiriza hamwe. Nzabahesha izina ryiza kandi mbagire igisingizo mu mahanga yose yo ku isi, ubwo nzabagarurira abanyu bajyanywe mu bunyage mubireba,” ni ko Yehova avuze.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze