Abalewi 26:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mudakomeza kuba imbata zabo,+ kandi navunnye umugogo babahekeshaga, mbagenza mwemye.+ Gutegeka kwa Kabiri 4:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Ariko ni mwe Yehova yafashe abakura mu ruganda rushongesherezwamo ubutare,+ abakura muri Egiputa kugira ngo mube umutungo we bwite+ nk’uko bimeze uyu munsi. Yesaya 9:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umugogo w’imitwaro+ babahekeshaga n’inkoni babakubitaga mu bitugu, ndetse n’inkoni y’ababakoreshaga imirimo y’agahato,+ wabivunaguye nko ku munsi w’Abamidiyani.+ Nahumu 1:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ngiye kuvuna umugogo bagushyizeho,+ nce n’ingoyi zikuboshye.+
13 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mudakomeza kuba imbata zabo,+ kandi navunnye umugogo babahekeshaga, mbagenza mwemye.+
20 Ariko ni mwe Yehova yafashe abakura mu ruganda rushongesherezwamo ubutare,+ abakura muri Egiputa kugira ngo mube umutungo we bwite+ nk’uko bimeze uyu munsi.
4 Umugogo w’imitwaro+ babahekeshaga n’inkoni babakubitaga mu bitugu, ndetse n’inkoni y’ababakoreshaga imirimo y’agahato,+ wabivunaguye nko ku munsi w’Abamidiyani.+