Zab. 18:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Yehova ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kandi ni we Mukiza wanjye.+Imana yanjye ni igitare cyanjye; nzajya nyihungiraho.+ Ni ingabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, ikaba n’igihome kirekire kinkingira.+ Imigani 18:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Izina rya Yehova ni umunara ukomeye.+ Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi.+ Yesaya 25:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ubera uworoheje igihome, ubera umukene igihome mu makuba ye,+ umubera ubwugamo mu mvura y’amahindu n’igicucu+ yugamamo icyokere, iyo abanyagitugu bazanye inkubiri imeze nk’imvura y’amahindu yiroha ku rukuta. Yeremiya 17:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ntumbere igiteye ubwoba.+ Ni wowe mpungiraho ku munsi w’ibyago.+ Nahumu 1:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Yehova ni mwiza,+ ni igihome+ gikingira ku munsi w’amakuba.+ Azi abamushakiraho ubuhungiro.+
2 Yehova ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kandi ni we Mukiza wanjye.+Imana yanjye ni igitare cyanjye; nzajya nyihungiraho.+ Ni ingabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, ikaba n’igihome kirekire kinkingira.+
4 Ubera uworoheje igihome, ubera umukene igihome mu makuba ye,+ umubera ubwugamo mu mvura y’amahindu n’igicucu+ yugamamo icyokere, iyo abanyagitugu bazanye inkubiri imeze nk’imvura y’amahindu yiroha ku rukuta.