Zab. 115:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,+Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+ Yesaya 37:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Imana zabyo zaratwitswe+ kuko zitari imana nyamana,+ ahubwo zari umurimo w’intoki z’abantu,+ zibajwe mu biti no mu mabuye, ari na yo mpamvu bazirimbuye.+ Yeremiya 2:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Mbese hari ishyanga ryigeze kugurana imana+ zaryo ibitari imana nyakuri?+ Nyamara abagize ubwoko bwanjye baguranye ikuzo ryanjye ibidashobora kugira icyo bibamarira.+ Ibyakozwe 19:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Nanone, mubona kandi mwumva ukuntu uwo Pawulo yoshya abantu benshi, atari muri Efeso+ gusa, ahubwo no mu ntara ya Aziya hafi ya yose, avuga ko imana zakozwe n’amaboko+ atari imana, agatuma bahindura uko babona ibintu. 1 Abakorinto 8:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+ Abagalatiya 4:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Icyakora, igihe mwari mutaramenya Imana+ mwari imbata z’ibitari imana nyamana.+
19 Imana zabyo zaratwitswe+ kuko zitari imana nyamana,+ ahubwo zari umurimo w’intoki z’abantu,+ zibajwe mu biti no mu mabuye, ari na yo mpamvu bazirimbuye.+
11 Mbese hari ishyanga ryigeze kugurana imana+ zaryo ibitari imana nyakuri?+ Nyamara abagize ubwoko bwanjye baguranye ikuzo ryanjye ibidashobora kugira icyo bibamarira.+
26 Nanone, mubona kandi mwumva ukuntu uwo Pawulo yoshya abantu benshi, atari muri Efeso+ gusa, ahubwo no mu ntara ya Aziya hafi ya yose, avuga ko imana zakozwe n’amaboko+ atari imana, agatuma bahindura uko babona ibintu.
4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+