13 Ntiwari ukwiriye kwinjira mu marembo y’ubwoko bwanjye umunsi bagwirirwaga n’amakuba.+ Si wowe wari ukwiriye kurebera akaga yahuye na ko ku munsi w’ibyago bye; ntiwari ukwiriye kurambura ukuboko kwawe ngo usahure ubutunzi bwe ku munsi yagwiririwe n’amakuba.+