Yeremiya 9:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Iyaba umutwe wanjye wari iriba ry’amarira n’amaso yanjye akaba isoko yaryo!+ Narira amanywa n’ijoro ndirira abishwe b’umukobwa w’ubwoko bwanjye.+ Yeremiya 13:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ariko nimwanga kumva,+ ubugingo bwanjye buzaririra mu bwihisho bitewe n’ubwibone bwanyu, kandi rwose buzasuka amarira; amarira azatemba mu maso yanjye+ bitewe n’umukumbi+ wa Yehova uzaba warajyanywe mu bunyage. Yeremiya 14:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “Uzababwire uti ‘amaso yanjye nasuke amarira ku manywa na nijoro kandi ntacogore,+ kuko umwari w’ubwoko bwanjye yajanjaguwe bikomeye;+ yakomerekejwe uruguma rubi cyane.+ Amaganya 1:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Ibyo byose ni byo bituma ndira nk’umugore.+ Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye ritemba amazi.+ Kuko umpumuriza, uhumuriza ubugingo bwanjye, ari kure yanjye. Abana banjye bararimbutse,+ kuko abanzi bishyira hejuru.+
9 Iyaba umutwe wanjye wari iriba ry’amarira n’amaso yanjye akaba isoko yaryo!+ Narira amanywa n’ijoro ndirira abishwe b’umukobwa w’ubwoko bwanjye.+
17 Ariko nimwanga kumva,+ ubugingo bwanjye buzaririra mu bwihisho bitewe n’ubwibone bwanyu, kandi rwose buzasuka amarira; amarira azatemba mu maso yanjye+ bitewe n’umukumbi+ wa Yehova uzaba warajyanywe mu bunyage.
17 “Uzababwire uti ‘amaso yanjye nasuke amarira ku manywa na nijoro kandi ntacogore,+ kuko umwari w’ubwoko bwanjye yajanjaguwe bikomeye;+ yakomerekejwe uruguma rubi cyane.+
16 Ibyo byose ni byo bituma ndira nk’umugore.+ Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye ritemba amazi.+ Kuko umpumuriza, uhumuriza ubugingo bwanjye, ari kure yanjye. Abana banjye bararimbutse,+ kuko abanzi bishyira hejuru.+