Gutegeka kwa Kabiri 28:66 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 66 Ubuzima bwawe buzagera mu kaga gakomeye cyane, kandi uzahorana ubwoba ku manywa na nijoro, utizeye ko uri buramuke.+ Yesaya 24:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Kandi umuntu wese uzaba ahunga urusaku rw’ibiteye ubwoba azagwa mu rwobo, n’uzamutse ava mu rwobo afatirwe mu mutego,+ kuko ingomero zo mu ijuru zizagomororwa+ kandi imfatiro z’igihugu zizanyeganyega.+ Yeremiya 48:44 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 44 ‘Uzahungishwa n’ubwoba azagwa mu mwobo, kandi uzazamuka ava mu mwobo azafatirwa mu mutego.’+ “‘Kuko nzatuma umwaka wo guhagurukira Mowabu umugeraho,’+ ni ko Yehova avuga.
66 Ubuzima bwawe buzagera mu kaga gakomeye cyane, kandi uzahorana ubwoba ku manywa na nijoro, utizeye ko uri buramuke.+
18 Kandi umuntu wese uzaba ahunga urusaku rw’ibiteye ubwoba azagwa mu rwobo, n’uzamutse ava mu rwobo afatirwe mu mutego,+ kuko ingomero zo mu ijuru zizagomororwa+ kandi imfatiro z’igihugu zizanyeganyega.+
44 ‘Uzahungishwa n’ubwoba azagwa mu mwobo, kandi uzazamuka ava mu mwobo azafatirwa mu mutego.’+ “‘Kuko nzatuma umwaka wo guhagurukira Mowabu umugeraho,’+ ni ko Yehova avuga.