Gutegeka kwa Kabiri 9:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Igihe Yehova yaboherezaga muvuye i Kadeshi-Baruneya+ akababwira ati ‘muzamuke mwigarurire igihugu nzabaha,’ mwigometse ku itegeko rya Yehova Imana yanyu,+ ntimwamwizera+ kandi ntimwumvira ijwi rye.+ Zab. 5:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Imana izababaraho icyaha,+Bazagushwa n’imigambi yabo,+Bazatatana bitewe n’ibicumuro byabo byinshi,+Kuko bakwigometseho.+ Zab. 107:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Kubera ko bigometse+ ku magambo y’Imana,+Kandi bagasuzugura inama y’Isumbabyose.+ Yesaya 1:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Umva+ wa juru we, nawe wa si we tega amatwi, kuko Yehova ubwe avuga ati “nareze abana ndabakuza,+ ariko banyigometseho.+ Yesaya 63:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ariko barigometse+ bababaza umwuka we wera,+ na we ahinduka umwanzi+ wabo arabarwanya.+ Ezekiyeli 20:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 “‘“Nyamara banyigometseho,+ banga kunyumvira. Buri wese muri bo ntiyataye kure ibintu biteye ishozi yahozagaho amaso, kandi ntibaretse ibigirwamana biteye ishozi byo muri Egiputa.+ Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye, nkabasohorezaho umujinya wanjye mu gihugu cya Egiputa.+
23 Igihe Yehova yaboherezaga muvuye i Kadeshi-Baruneya+ akababwira ati ‘muzamuke mwigarurire igihugu nzabaha,’ mwigometse ku itegeko rya Yehova Imana yanyu,+ ntimwamwizera+ kandi ntimwumvira ijwi rye.+
10 Imana izababaraho icyaha,+Bazagushwa n’imigambi yabo,+Bazatatana bitewe n’ibicumuro byabo byinshi,+Kuko bakwigometseho.+
2 Umva+ wa juru we, nawe wa si we tega amatwi, kuko Yehova ubwe avuga ati “nareze abana ndabakuza,+ ariko banyigometseho.+
8 “‘“Nyamara banyigometseho,+ banga kunyumvira. Buri wese muri bo ntiyataye kure ibintu biteye ishozi yahozagaho amaso, kandi ntibaretse ibigirwamana biteye ishozi byo muri Egiputa.+ Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye, nkabasohorezaho umujinya wanjye mu gihugu cya Egiputa.+