Abalewi 26:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 Namwe nzabatatanyiriza mu mahanga+ kandi nkure inkota yanjye nyibakurikize;+ igihugu cyanyu kizaba umusaka,+ imigi yanyu ihinduke amatongo. Gutegeka kwa Kabiri 28:64 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 64 “Yehova azagutatanyiriza mu mahanga yose, kuva ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi,+ kandi nugerayo uzakorera izindi mana utigeze umenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza, imana z’ibiti n’amabuye.+ Zab. 106:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ko azatuma urubyaro rwabo rugwa mu mahanga,+Kandi ko azabatatanyiriza mu bihugu binyuranye.+ Yeremiya 15:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Nzatuma ubwami bwose bwo mu isi buzabareba buhinda umushyitsi,+ bitewe n’ibyo Manase mwene Hezekiya umwami w’u Buyuda yakoreye muri Yerusalemu.+
33 Namwe nzabatatanyiriza mu mahanga+ kandi nkure inkota yanjye nyibakurikize;+ igihugu cyanyu kizaba umusaka,+ imigi yanyu ihinduke amatongo.
64 “Yehova azagutatanyiriza mu mahanga yose, kuva ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi,+ kandi nugerayo uzakorera izindi mana utigeze umenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza, imana z’ibiti n’amabuye.+
4 Nzatuma ubwami bwose bwo mu isi buzabareba buhinda umushyitsi,+ bitewe n’ibyo Manase mwene Hezekiya umwami w’u Buyuda yakoreye muri Yerusalemu.+