13 “‘“Ariko ab’inzu ya Isirayeli banyigometseho mu butayu.+ Banze kugendera mu mabwiriza yanjye+ banga n’amategeko yanjye+ kandi ari yo abeshaho umuntu wese uyakurikiza.+ Bahumanyije rwose amasabato yanjye+ bituma niyemeza kubasukaho uburakari bwanjye mu butayu kugira ngo mbatsembeho.+