10 Wa mukobwa w’i Siyoni we, babara cyane uvuze induru nk’umugore urimo abyara,+ kuko uhereye ubu ugiye kuva mu mugi ukajya kuba mu gasozi.+ Uzagenda ugere i Babuloni.+ Nugerayo uzarokorwa.+ Ni ho Yehova azagucungurira, akagukura mu maboko y’abanzi bawe.+