Yesaya 22:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ni cyo cyatumye mvuga nti “mureke kumpanga amaso. Nzagaragaza agahinda kanjye ndira,+ kandi ntimwirushye mumpumuriza mugerageza kumara umubabaro mfitiye umukobwa w’ubwoko bwanjye wanyazwe.+ Yeremiya 4:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Ayii!, amara yanjye, amara yanjye wee! Mfite umubabaro mwinshi mu nkingi z’umutima wanjye!+ Umutima wanjye wambujije amahwemo.+ Sinshobora guceceka kuko numvise ijwi ry’ihembe, nkaba numvise urwamo rw’intambara.+ Ezekiyeli 9:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Mu gihe barimburaga nkabona ndasigaye, nikubise hasi nubamye,+ maze ndatakamba nti “ayii,+ Mwami w’Ikirenga Yehova! Mbese urasuka uburakari bwawe kuri Yerusalemu urimbure abasigaye bose bo muri Isirayeli?”+
4 Ni cyo cyatumye mvuga nti “mureke kumpanga amaso. Nzagaragaza agahinda kanjye ndira,+ kandi ntimwirushye mumpumuriza mugerageza kumara umubabaro mfitiye umukobwa w’ubwoko bwanjye wanyazwe.+
19 Ayii!, amara yanjye, amara yanjye wee! Mfite umubabaro mwinshi mu nkingi z’umutima wanjye!+ Umutima wanjye wambujije amahwemo.+ Sinshobora guceceka kuko numvise ijwi ry’ihembe, nkaba numvise urwamo rw’intambara.+
8 Mu gihe barimburaga nkabona ndasigaye, nikubise hasi nubamye,+ maze ndatakamba nti “ayii,+ Mwami w’Ikirenga Yehova! Mbese urasuka uburakari bwawe kuri Yerusalemu urimbure abasigaye bose bo muri Isirayeli?”+