ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 28:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Uzahinduka uwo gutangarirwa+ n’iciro ry’imigani,+ uhinduke urw’amenyo mu mahanga yose Yehova azakujyanamo.

  • 1 Abami 9:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 nanjye nzakura Abisirayeli ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nereje izina ryanjye nzayita kure yanjye,+ Abisirayeli bazahinduka iciro ry’imigani,+ bahinduke urw’amenyo mu mahanga yose.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 7:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 nanjye nzabarandura ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nereje+ izina ryanjye nzayita kure yanjye,+ kandi nzabahindura iciro ry’imigani,+ muhinduke urw’amenyo mu mahanga yose.+

  • Zab. 79:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  4 Twabaye igitutsi mu baturanyi bacu;+

      Abadukikije baratunnyega bakadukoba.+

  • Zab. 80:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Watumye abaturanyi bacu barwanira kudutegeka,+

      Kandi abanzi bacu bakomeza kutunnyega uko bashaka.+

  • Yeremiya 18:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 bituma igihugu cyabo kiba icyo gutangarirwa,+ n’abakibonye bakagikubitira ikivugirizo kugeza ibihe bitarondoreka.+ Umuhisi n’umugenzi wese azacyitegereza atangaye azunguze umutwe.+

  • Ezekiyeli 5:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 “‘Nzaguhindura amatongo n’igitutsi mu mahanga agukikije imbere y’abahisi n’abagenzi.+

  • Ezekiyeli 23:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe, igikombe kirekire kandi kinini.+ Bazaguseka bakunnyege bitewe n’uko igikombe gisendereye.+

  • Daniyeli 9:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Yehova, nk’uko ibikorwa byawe byose byo gukiranuka biri,+ ndakwinginze ngo uburakari bwawe n’umujinya wawe bive ku murwa wawe wa Yerusalemu, ari wo musozi wawe wera,+ kuko ibyaha byacu n’amakosa ya ba sogokuruza+ byatumye Yerusalemu n’ubwoko bwawe biba igitutsi imbere y’abadukikije bose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze