Kuva 23:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 “Ntukemere guhongerwa, kuko impongano zihuma amaso abacamanza beza; kandi impongano ishobora kugoreka amagambo y’abakiranutsi.+ Gutegeka kwa Kabiri 16:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Ntukagoreke urubanza.+ Ntukarobanure ku butoni+ cyangwa ngo wemere impongano, kuko impongano ihuma amaso abanyabwenge+ kandi ikagoreka amagambo y’abakiranutsi. Gutegeka kwa Kabiri 27:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 “‘Havumwe uwemera impongano wese akica umuntu w’inzirakarengane.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’) Zab. 26:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Nturimburane ubugingo bwanjye n’abanyabyaha,+Kandi nturimburane ubuzima bwanjye n’abariho urubanza rw’amaraso,+ Yesaya 1:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Ibikomangoma byawe byarinangiye kandi ni incuti z’abajura.+ Buri wese muri bo akunda ruswa,+ akararikira impongano.+ Ntibacira imfubyi urubanza rutabera kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+ Amosi 5:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Kuko namenye ibikorwa byanyu byinshi byo kwigomeka,+ n’ukuntu ibyaha byanyu bikomeye,+ mwebwe mugirira nabi umukiranutsi,+ mukakira impongano kugira ngo mwirengagize ibikorwa bibi+ kandi mukirengagiriza abakene+ mu marembo.+
8 “Ntukemere guhongerwa, kuko impongano zihuma amaso abacamanza beza; kandi impongano ishobora kugoreka amagambo y’abakiranutsi.+
19 Ntukagoreke urubanza.+ Ntukarobanure ku butoni+ cyangwa ngo wemere impongano, kuko impongano ihuma amaso abanyabwenge+ kandi ikagoreka amagambo y’abakiranutsi.
25 “‘Havumwe uwemera impongano wese akica umuntu w’inzirakarengane.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
9 Nturimburane ubugingo bwanjye n’abanyabyaha,+Kandi nturimburane ubuzima bwanjye n’abariho urubanza rw’amaraso,+
23 Ibikomangoma byawe byarinangiye kandi ni incuti z’abajura.+ Buri wese muri bo akunda ruswa,+ akararikira impongano.+ Ntibacira imfubyi urubanza rutabera kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+
12 Kuko namenye ibikorwa byanyu byinshi byo kwigomeka,+ n’ukuntu ibyaha byanyu bikomeye,+ mwebwe mugirira nabi umukiranutsi,+ mukakira impongano kugira ngo mwirengagize ibikorwa bibi+ kandi mukirengagiriza abakene+ mu marembo.+