ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Kuko Yehova Imana yawe ari umuriro ukongora,+ Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+

  • Zab. 21:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  9 Igihe wagennye cyo kubagenzura nikigera, uzabagira nk’abajugunywe mu itanura ryaka;+

      Yehova azabarakarira abamire bunguri, kandi umuriro uzabakongora.+

  • Yesaya 30:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Kuko Tofeti*+ yayo yateguwe uhereye mu bihe bya vuba aha, kandi nanone yateguriwe umwami.+ Yateguye ahantu harehare cyane yuzuzamo inkwi. Umuriro n’inkwi ni byinshi cyane. Umwuka wa Yehova uyitwika, umeze nk’umugezi w’amazuku.+

  • Yeremiya 21:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Mwa b’inzu ya Dawidi+ mwe, nimwumve ibyo Yehova avuga ati “buri gitondo+ mujye muca imanza zitabera,+ mukize uwanyazwe mumuvane mu maboko y’umuriganya+ kugira ngo uburakari bwanjye butabagurumanira nk’umuriro,+ bukabatwika muzira imigenzereze yanyu mibi, ntihagire ubasha kubuzimya.”’+

  • Ezekiyeli 22:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Nk’uko umuntu akoranyiriza ifeza n’umuringa n’ubutare+ n’icyuma cy’isasu n’itini mu itanura akabivugutira+ mu muriro kugira ngo bishonge,+ ni ko nanjye nzabakoranya mbitewe n’uburakari n’umujinya, kandi nzabavugutira mu muriro kugira ngo mushonge.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze