12 Mwa b’inzu ya Dawidi+ mwe, nimwumve ibyo Yehova avuga ati “buri gitondo+ mujye muca imanza zitabera,+ mukize uwanyazwe mumuvane mu maboko y’umuriganya+ kugira ngo uburakari bwanjye butabagurumanira nk’umuriro,+ bukabatwika muzira imigenzereze yanyu mibi, ntihagire ubasha kubuzimya.”’+