Gutegeka kwa Kabiri 32:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Yehova abibonye yarabasuzuguye,+Bitewe n’uko n’abahungu be n’abakobwa be bamurakaje. Zab. 78:59 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 59 Imana yarabyumvise+ irarakara cyane,+Maze izinukwa Abisirayeli.+ Zab. 106:40 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 40 Nuko uburakari bwa Yehova bugurumanira ubwoko bwe,+Agera aho yanga abo yagize umurage we.+ Yeremiya 6:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Yerusalemu we, emera gukosorwa+ kugira ngo ubugingo bwanjye butakuzinukwa bukakureka,+ nkaguhindura umwirare, ukaba igihugu kidatuwe.”+ Yeremiya 12:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Uwo nagize umurage wanjye yambereye nk’intare mu ishyamba. Yarantontomeye; ni yo mpamvu namwanze.+
8 Yerusalemu we, emera gukosorwa+ kugira ngo ubugingo bwanjye butakuzinukwa bukakureka,+ nkaguhindura umwirare, ukaba igihugu kidatuwe.”+