12 Abanyamahanga b’abanyagitugu kuruta abandi bose bazayitema, kandi abantu bazayisiga ku misozi, amababi yayo agwe mu bibaya byose n’amashami yayo avunagurikire mu migezi yose yo ku isi;+ abantu bose bo ku isi bazava munsi y’igicucu cyayo bayisige.+