Nehemiya 9:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 “Ariko bo na ba sogokuruza bagaragaje ubwibone+ bashinga amajosi,+ ntibumvira amategeko yawe. Zab. 78:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ntibakomeje isezerano ry’Imana,+Banze kugendera mu mategeko yayo.+ Yeremiya 8:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Kuki aba bantu b’i Yerusalemu bahora ari abahemu? Bomatanye n’uburyarya+ banga guhindukira.+ Yeremiya 11:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Basubiye mu byaha bya ba sekuruza,+ bo banze kumvira amagambo yanjye kuva bagitangira, ahubwo bagakurikira izindi mana bakazikorera.+ Ab’inzu ya Isirayeli n’ab’inzu ya Yuda bishe isezerano nasezeranye na ba sekuruza.+
10 Basubiye mu byaha bya ba sekuruza,+ bo banze kumvira amagambo yanjye kuva bagitangira, ahubwo bagakurikira izindi mana bakazikorera.+ Ab’inzu ya Isirayeli n’ab’inzu ya Yuda bishe isezerano nasezeranye na ba sekuruza.+