ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 23:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 “Abungeri barimbura intama zo mu rwuri rwanjye kandi bakazitatanya,+ bazabona ishyano,” ni ko Yehova avuga.

  • Mika 3:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nuko ndavuga nti “nimutege amatwi mwa batware ba Yakobo mwe, namwe bakuru b’inzu ya Isirayeli.+ Ese si mwe mwari mukwiriye kumenya ubutabera?+

  • Mika 3:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Abatware baho baca imanza ari uko bahawe impongano,+ abatambyi baho bigishiriza ibihembo,+ abahanuzi baho bakaragurira amafaranga.+ Nyamara bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova bavuga bati “ese Yehova ntari hagati muri twe?+ Nta byago bizatugeraho.”+

  • Zefaniya 3:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Abatware baho bari intare zitontoma,+ abacamanza baho bari ibirura bya nimugoroba bitagiraga igufwa biraza.+

  • Zekariya 11:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ubonye ishyano wa mwungeri wanjye we utagize icyo umaze,+ wowe uta umukumbi!+ Inkota izibasira ukuboko kwe kw’iburyo n’ijisho rye ry’iburyo. Ukuboko kwe kuzumirana,+ kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma.”

  • Matayo 23:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 “Muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mukinga+ imiryango y’ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batinjira: ari mwe+ ubwanyu ntimwinjira, n’abashaka kwinjira ntimubemerera.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze