Zab. 23:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Andyamisha mu nzuri zirimo ubwatsi butoshye,+Akanjyana ahantu hanese ho kuruhukira.+ Yesaya 25:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Kuri uyu musozi,+ Yehova nyir’ingabo azahakoreshereza abantu bo mu mahanga yose+ ibirori birimo ibyokurya by’akataraboneka,+ na divayi nziza cyane, ibyokurya by’akataraboneka byuzuyemo umusokoro,+ ibirori birimo divayi+ nziza cyane iyunguruye.+ Yesaya 30:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Na we azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka,+ kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.+ Yeremiya 31:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Bazaza barangurura ijwi ry’ibyishimo mu mpinga ya Siyoni,+ kandi bazaba bakeye bitewe n’ineza ya Yehova+ n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavuta n’amatungo akiri mato yo mu mukumbi n’ayo mu mashyo.+ Ubugingo bwabo buzamera nk’ubusitani bunese,+ kandi ntibazongera kunegekara.”+
6 Kuri uyu musozi,+ Yehova nyir’ingabo azahakoreshereza abantu bo mu mahanga yose+ ibirori birimo ibyokurya by’akataraboneka,+ na divayi nziza cyane, ibyokurya by’akataraboneka byuzuyemo umusokoro,+ ibirori birimo divayi+ nziza cyane iyunguruye.+
23 Na we azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka,+ kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.+
12 Bazaza barangurura ijwi ry’ibyishimo mu mpinga ya Siyoni,+ kandi bazaba bakeye bitewe n’ineza ya Yehova+ n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavuta n’amatungo akiri mato yo mu mukumbi n’ayo mu mashyo.+ Ubugingo bwabo buzamera nk’ubusitani bunese,+ kandi ntibazongera kunegekara.”+