4 Bazongera kubaka ahari hamaze igihe kirekire harabaye amatongo,+ kandi bazamure ahari harahindutse umusaka mu bihe byahise.+ Bazavugurura imigi yari yarashenywe,+ bavugurure ahantu hari harahindutse umusaka kuva kera uko ibihe byagiye bikurikirana.