Abalewi 26:39 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 39 Abazarokoka muri mwe bazaborera+ mu bihugu by’abanzi banyu bitewe n’ibyaha byabo. Ni koko, ibyaha bya ba se+ bizatuma babora nk’uko na bo baboze. Ezira 9:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ndavuga+ nti “Mana yanjye, mfite isoni+ n’ipfunwe+ ku buryo ntabasha kubura amaso ngo nkurebe; Mana yanjye, amakosa yacu+ yabaye menshi arenga umutwe wacu kandi ibicumuro byacu byaragwiriye bigera mu ijuru.+ Nehemiya 9:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 “Nyamara banze kumvira+ maze bakwigomekaho,+ bakomeza gutera umugongo amategeko yawe,+ bica n’abahanuzi bawe+ bababuriraga ngo bakugarukire,+ kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+ Yeremiya 31:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 “Numvise Efurayimu arira yiganyira+ ati ‘warankosoye kugira ngo nkosorwe,+ nk’ikimasa kitatojwe.+ Utume mpindukira, kandi rwose nzahindukira ntazuyaje+ kuko uri Yehova Imana yanjye.+
39 Abazarokoka muri mwe bazaborera+ mu bihugu by’abanzi banyu bitewe n’ibyaha byabo. Ni koko, ibyaha bya ba se+ bizatuma babora nk’uko na bo baboze.
6 Ndavuga+ nti “Mana yanjye, mfite isoni+ n’ipfunwe+ ku buryo ntabasha kubura amaso ngo nkurebe; Mana yanjye, amakosa yacu+ yabaye menshi arenga umutwe wacu kandi ibicumuro byacu byaragwiriye bigera mu ijuru.+
26 “Nyamara banze kumvira+ maze bakwigomekaho,+ bakomeza gutera umugongo amategeko yawe,+ bica n’abahanuzi bawe+ bababuriraga ngo bakugarukire,+ kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+
18 “Numvise Efurayimu arira yiganyira+ ati ‘warankosoye kugira ngo nkosorwe,+ nk’ikimasa kitatojwe.+ Utume mpindukira, kandi rwose nzahindukira ntazuyaje+ kuko uri Yehova Imana yanjye.+