11 Imbere yabyo hari inzira imeze nk’iyari imbere y’ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru,+ kandi uburebure bwabyo n’ubugari bwabyo bwari kimwe n’ubw’ibyumba byo mu majyaruguru; aho basohokera, igishushanyo mbonera cyabyo n’imiryango yabyo, byose byari kimwe n’ibyo mu majyaruguru.