5 Nuko mbona urukuta rw’inyuma rukikije inzu, kandi uwo muntu yari afite mu ntoki ze urubingo rwo kugeresha rureshya n’imikono itandatu, buri mukono urenzeho ubugari bw’ikiganza. Atangira gupima urukuta; umubyimba warwo wari urubingo rumwe, n’ubuhagarike bwarwo ari urubingo rumwe.