19 Hanyuma abakerubi bazamura amababa yabo barazamuka bava ku isi+ ndeba. Bagiye, inziga na zo zibagenda iruhande, maze bahagarara mu irembo ry’inzu ya Yehova ryari riherereye mu burasirazuba, kandi ikuzo ry’Imana ya Isirayeli ribazaho riturutse hejuru.