Kuva 40:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 Nuko igicu+ gitwikira ihema ry’ibonaniro, ikuzo rya Yehova ryuzura iryo hema. 1 Abami 8:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Nuko abatambyi bamaze gusohoka mu rusengero, igicu+ gihita cyuzura mu nzu ya Yehova. 2 Ibyo ku Ngoma 5:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 abatambyi ntibashobora gukomeza gukora umurimo wabo bitewe n’icyo gicu,+ kuko ikuzo+ rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu y’Imana y’ukuri. Yesaya 6:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Kandi umwe yahamagaraga undi akamubwira ati “Yehova nyir’ingabo ni uwera, ni uwera, ni uwera.+ Ibyuzuye isi byose bigaragaza ikuzo rye.” Ezekiyeli 44:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Nuko anyuza mu irembo ryerekeye mu majyaruguru maze angeza imbere y’Inzu kugira ngo ngire icyo ndeba, maze ngiye kubona mbona ikuzo rya Yehova ryuzuye inzu ya Yehova,+ hanyuma nikubita hasi nubamye.+
14 abatambyi ntibashobora gukomeza gukora umurimo wabo bitewe n’icyo gicu,+ kuko ikuzo+ rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu y’Imana y’ukuri.
3 Kandi umwe yahamagaraga undi akamubwira ati “Yehova nyir’ingabo ni uwera, ni uwera, ni uwera.+ Ibyuzuye isi byose bigaragaza ikuzo rye.”
4 Nuko anyuza mu irembo ryerekeye mu majyaruguru maze angeza imbere y’Inzu kugira ngo ngire icyo ndeba, maze ngiye kubona mbona ikuzo rya Yehova ryuzuye inzu ya Yehova,+ hanyuma nikubita hasi nubamye.+