5 “‘Hanyuma icyo kimasa kizabagirwe imbere ya Yehova, maze abatambyi+ bene Aroni bazane amaraso yacyo bayaminjagire impande zose ku gicaniro+ kiri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
19 Hanyuma umutambyi azafate ku maraso y’igitambo gitambirwa ibyaha ayashyire ku nkomanizo z’umuryango+ w’Inzu, no ku mfuruka enye z’umukaba uzengurutse igicaniro,+ no ku nkomanizo z’umuryango w’irembo ry’urugo rw’imbere.