Ezekiyeli 14:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 “‘Nimubona ibikorwa byabo n’imigenzereze yabo muzahumurizwa; namwe muzamenya ko ntayihoye ubusa ubwo nzaba nayisohorejeho ibyo ngomba kuyiteza byose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+ Ezekiyeli 33:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Igihe nzahindura igihugu umwirare,+ nkagihindura umusaka bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka bakoze,+ ni bwo bazamenya ko ndi Yehova.”’ Daniyeli 9:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Yadushohorejeho amagambo yari yaratuvuzeho+ n’ayo yavuze ku bacamanza bacu baduciraga imanza,+ aduteza ibyago bikomeye, ateza Yerusalemu ibyago bitigeze biba ahandi munsi y’ijuru.+ Zekariya 1:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ariko se amagambo n’amabwiriza nahaye abagaragu banjye b’abahanuzi+ ntiyasohoreye kuri ba sokuruza?’+ Barahindukiye baravuga bati ‘ibyo Yehova nyir’ingabo yatekerezaga kudukorera+ akurikije inzira zacu n’ibikorwa byacu, ni byo yadukoreye.’”+
23 “‘Nimubona ibikorwa byabo n’imigenzereze yabo muzahumurizwa; namwe muzamenya ko ntayihoye ubusa ubwo nzaba nayisohorejeho ibyo ngomba kuyiteza byose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+
29 Igihe nzahindura igihugu umwirare,+ nkagihindura umusaka bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka bakoze,+ ni bwo bazamenya ko ndi Yehova.”’
12 Yadushohorejeho amagambo yari yaratuvuzeho+ n’ayo yavuze ku bacamanza bacu baduciraga imanza,+ aduteza ibyago bikomeye, ateza Yerusalemu ibyago bitigeze biba ahandi munsi y’ijuru.+
6 Ariko se amagambo n’amabwiriza nahaye abagaragu banjye b’abahanuzi+ ntiyasohoreye kuri ba sokuruza?’+ Barahindukiye baravuga bati ‘ibyo Yehova nyir’ingabo yatekerezaga kudukorera+ akurikije inzira zacu n’ibikorwa byacu, ni byo yadukoreye.’”+