ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 29:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 “‘Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi,+ hazabe ikoraniro ryera.+ Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora.+ Muzizihirize Yehova umunsi mukuru uzajya umara iminsi irindwi.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 16:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 “Numara guhunika ibyo uvanye ku mbuga uhuriraho, ukabika divayi ukuye mu rwengero rwawe n’amavuta ukuye aho uyakamurira, ujye umara iminsi irindwi wizihiza umunsi mukuru w’ingando.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 7:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Icyo gihe Salomo akoresha umunsi mukuru+ wamaze iminsi irindwi. Yari kumwe n’Abisirayeli bose,+ iteraniro rinini cyane+ ry’abantu bari baturutse ku rugabano rw’i Hamati+ kumanuka ukagera ku kibaya cya Egiputa.+

  • Zekariya 14:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 “Umuntu wese wo muri ayo mahanga yose atera Yerusalemu uzasigara,+ azajya azamuka uko umwaka utashye+ yunamire Umwami+ Yehova nyir’ingabo,+ kandi yizihize umunsi mukuru w’ingando.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze