7 Umwami wa Egiputa ntiyongeye+ kuva mu gihugu cye+ ukundi, kuko umwami w’i Babuloni yari yarigaruriye ibihugu by’umwami wa Egiputa,+ kuva ku kagezi+ ka Egiputa kugeza ku ruzi rwa Ufurate.+
28 Urugabano rwa Gadi, ahagana ku rubibi rwo mu majyepfo, ruzahere i Tamari+ rugere ku mazi y’i Meribati-Kadeshi+ no ku kibaya cya Egiputa,+ rugere no ku Nyanja Nini.+