Yeremiya 44:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Amaherezo Yehova yananiwe gukomeza kwihanganira imigenzereze yanyu mibi, bitewe n’ibintu byangwa urunuka mwakoze,+ bituma igihugu cyanyu gihinduka amatongo n’icyo gutangarirwa n’umuvumo, ari nta muntu n’umwe ugituyemo, nk’uko bimeze uyu munsi.+ Ezekiyeli 6:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘komanya ibiganza,+ ukubite ikirenge hasi maze uvuge uti “ayii!” Byose byatewe n’ibibi byose byangwa urunuka by’ab’inzu ya Isirayeli,+ kuko bazapfa bishwe n’inkota+ n’inzara+ n’icyorezo.+ Ezekiyeli 7:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ubu iherezo rikugezeho.+ Ngiye kuguteza uburakari bwanjye, kandi nzagucira urubanza ruhuje n’inzira zawe,+ nkuryoze ibintu byose byangwa urunuka wakoze. Ezekiyeli 33:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Igihe nzahindura igihugu umwirare,+ nkagihindura umusaka bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka bakoze,+ ni bwo bazamenya ko ndi Yehova.”’
22 Amaherezo Yehova yananiwe gukomeza kwihanganira imigenzereze yanyu mibi, bitewe n’ibintu byangwa urunuka mwakoze,+ bituma igihugu cyanyu gihinduka amatongo n’icyo gutangarirwa n’umuvumo, ari nta muntu n’umwe ugituyemo, nk’uko bimeze uyu munsi.+
11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘komanya ibiganza,+ ukubite ikirenge hasi maze uvuge uti “ayii!” Byose byatewe n’ibibi byose byangwa urunuka by’ab’inzu ya Isirayeli,+ kuko bazapfa bishwe n’inkota+ n’inzara+ n’icyorezo.+
3 Ubu iherezo rikugezeho.+ Ngiye kuguteza uburakari bwanjye, kandi nzagucira urubanza ruhuje n’inzira zawe,+ nkuryoze ibintu byose byangwa urunuka wakoze.
29 Igihe nzahindura igihugu umwirare,+ nkagihindura umusaka bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka bakoze,+ ni bwo bazamenya ko ndi Yehova.”’