Yeremiya 2:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Ruhura ikirenge cyawe kitazasigara cyambaye ubusa, n’umuhogo wawe ukagwa umwuma.+ Ariko waravuze uti ‘erega nta garuriro!+ Nakunze abanyamahanga,+ kandi nzakomeza kubakurikira.’+ Yeremiya 3:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Bajya bavuga bati “umugabo aramutse asenze umugore we, akagenda agashaka undi mugabo, ese yakongera kumucyura?”+ Mbese iki gihugu nticyahumanye?+ “Wasambanye n’abagabo benshi;+ ubwo se wagaruka iwanjye?”+ ni ko Yehova abaza. Yeremiya 3:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 ‘Nk’uko umugore ariganya umugabo we akamuta,+ ni ko namwe mwandiganyije+ mwa b’inzu ya Isirayeli mwe,’ ni ko Yehova avuga.” Hoseya 3:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Yehova yongera kumbwira ati “genda wongere ukunde umugore w’umusambanyi wakunzwe n’undi,+ nk’uko Yehova akunda Abisirayeli,+ mu gihe bo bahindukirira izindi mana,+ bagakunda n’utugati tw’imizabibu.”+
25 Ruhura ikirenge cyawe kitazasigara cyambaye ubusa, n’umuhogo wawe ukagwa umwuma.+ Ariko waravuze uti ‘erega nta garuriro!+ Nakunze abanyamahanga,+ kandi nzakomeza kubakurikira.’+
3 Bajya bavuga bati “umugabo aramutse asenze umugore we, akagenda agashaka undi mugabo, ese yakongera kumucyura?”+ Mbese iki gihugu nticyahumanye?+ “Wasambanye n’abagabo benshi;+ ubwo se wagaruka iwanjye?”+ ni ko Yehova abaza.
20 ‘Nk’uko umugore ariganya umugabo we akamuta,+ ni ko namwe mwandiganyije+ mwa b’inzu ya Isirayeli mwe,’ ni ko Yehova avuga.”
3 Yehova yongera kumbwira ati “genda wongere ukunde umugore w’umusambanyi wakunzwe n’undi,+ nk’uko Yehova akunda Abisirayeli,+ mu gihe bo bahindukirira izindi mana,+ bagakunda n’utugati tw’imizabibu.”+