5 Abo bami batanu b’Abamori,+ ni ukuvuga umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni, umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi n’umwami wa Eguloni, bishyira hamwe bose barazamuka, bazamukana n’ingabo zabo zose bashinga ibirindiro i Gibeyoni, barahatera.