8 Asa yumvise ayo magambo n’ibyo umuhanuzi Odedi+ yari yarahanuye, agira ubutwari atsemba ibiteye ishozi+ byose mu ntara y’u Buyuda na Benyamini, no mu migi yose yari yarigaruriye yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ asana n’igicaniro cya Yehova cyari imbere y’ibaraza ry’inzu ya Yehova.+