ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 20:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “Ujye wibuka umunsi w’isabato, uweze.+

  • Abalewi 23:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 “‘Mujye mukora imirimo mu minsi itandatu, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, umunsi wihariye w’ikiruhuko,+ ikoraniro ryera. Ntimukagire umurimo wose mukora. Ni isabato ya Yehova muzizihiza aho muzatura hose.+

  • Abalewi 23:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 “vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti ‘umunsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi,+ uzajye uba umunsi wihariye w’ikiruhuko. Ni umunsi mwibutswa no kuvuza impanda,+ umunsi w’ikoraniro ryera.+

  • Abalewi 23:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Uzababere isabato, umunsi wihariye w’ikiruhuko,+ kandi ku mugoroba w’umunsi wa cyenda w’uko kwezi muzibabaze.+ Muzizihize isabato kuva ku mugoroba w’uwo munsi kugeza ku mugoroba w’umunsi ukurikiyeho.”

  • Abalewi 25:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Ariko umwaka wa karindwi uzabe uw’isabato y’ubutaka, umwaka wihariye w’ikiruhuko,+ isabato ya Yehova. Ntimuzabibe imbuto mu butaka bwanyu kandi ntimuzakonore inzabibu zanyu.

  • Abalewi 25:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Uwo mwaka wa mirongo itanu uzababere uwa Yubile.+ Ntimuzabibe kandi ntimuzasarure ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima cyangwa ngo musarure inzabibu zizera ku mizabibu idakonoye.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 5:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 “‘Ujye uziririza umunsi w’isabato kandi uweze, nk’uko Yehova Imana yawe yabigutegetse.+

  • Nehemiya 9:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Kandi wabamenyesheje isabato yawe yera+ n’amabwiriza n’amateka n’amategeko wategetse binyuze ku mugaragu wawe Mose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze