Luka 12:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Igihe bazaba babajyanye imbere ya rubanda n’abategetsi n’abatware, ntimuzahangayike mwibaza uko muziregura cyangwa icyo muzireguza, cyangwa icyo muzavuga,+ Luka 21:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Ku bw’ibyo rero, mwiyemeze mu mitima yanyu kutitoza mbere y’igihe uko muziregura,+ Ibyakozwe 5:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Petero n’izindi ntumwa barasubiza bati “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.+
11 Igihe bazaba babajyanye imbere ya rubanda n’abategetsi n’abatware, ntimuzahangayike mwibaza uko muziregura cyangwa icyo muzireguza, cyangwa icyo muzavuga,+