ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 17:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Dawidi yongeraho ati “Yehova wankuye mu nzara z’intare n’iz’idubu, ni we uzankiza amaboko y’uriya Mufilisitiya.”+ Sawuli abwira Dawidi ati “genda, Yehova abane nawe.”+

  • 2 Samweli 22:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka;+

      Ku muntu w’indakemwa, w’umunyambaraga, uzaba indakemwa.+

  • Zab. 27:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Yehova ni urumuri rwanjye+ n’agakiza kanjye.+

      Nzatinya nde?+

      Yehova ni igihome gikingira ubuzima bwanjye.+

      Ni nde uzantera ubwoba?+

  • Imigani 18:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Izina rya Yehova ni umunara ukomeye.+ Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi.+

  • Yesaya 12:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye.+ Nzayiringira kandi sinzatinya+ kuko Yah Yehova ari we mbaraga zanjye+ n’ububasha bwanjye,+ kandi yambereye agakiza.”+

  • Daniyeli 6:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Ni yo ikiza, ikarokora,+ igakorera ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru+ no ku isi,+ kuko yakijije Daniyeli ikamukura mu nzara z’intare.”

  • Mika 7:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ariko jyeweho nzakomeza guhanga amaso Yehova.+ Nzategereza Imana y’agakiza kanjye.+ Imana yanjye izanyumva.+

  • 2 Abakorinto 1:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Yadukijije ikintu gikomeye cyane, ni ukuvuga urupfu, kandi izongera idukize;+ ni na yo twiringiye ko izakomeza kudukiza.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze