ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 22:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Nuko umumarayika wa Yehova aramubaza ati “kuki wakubise indogobe yawe incuro eshatu zose? Jye ubwanjye naje kugutangira, kuko urugendo rwawe rudahuje n’ibyo nshaka.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 33:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Yaravuze ati

      “Yehova yaje aturutse kuri Sinayi,+

      Abarasira aturutse i Seyiri.+

      Yabamurikiye aturutse mu misozi miremire y’i Parani,+

      Ari kumwe n’abera uduhumbi n’uduhumbagiza,+

      Iburyo bwe hari ingabo.+

  • Zab. 89:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  7 Imana ikwiriye kubahwa mu nkoramutima z’abera;+

      Irakomeye kandi iteye ubwoba kurusha abayikikije bose.+

  • Daniyeli 4:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 “‘Nakomeje kwitegereza ibyo nerekwaga ndyamye ku buriri bwanjye, maze ngiye kubona mbona haje umurinzi,+ uwera,+ aturutse mu ijuru.

  • Daniyeli 8:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nuko numva uwera+ avuga, maze numva undi wera abaza uwo wavugaga ati “iyerekwa ryerekeye igitambo gihoraho+ n’igicumuro kirimbura,+ no gusiribangwa kw’ahera n’ingabo, rizageza ryari?”+

  • Matayo 18:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Mwirinde mutagira uwo muri aba bato musuzugura, kuko ndababwira ko abamarayika babo+ bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data uri mu ijuru.+

  • Ibyakozwe 10:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Umunsi ugeze nko ku isaha ya cyenda,+ abona mu iyerekwa+ umumarayika+ w’Imana aje aho ari agaragara neza, aramubwira ati “Koruneliyo!”

  • Ibyakozwe 12:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ako kanya umumarayika wa Yehova aramukubita,+ kuko atari yahaye Imana icyubahiro.+ Nuko atangira kugwa inyo maze arapfa.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze