10 Ariko mu by’ukuri, Yehova ni we Mana.+ Ni Imana nzima+ kandi ni Umwami kugeza iteka ryose.+ Isi izatigiswa n’uburakari bwe,+ kandi nta shyanga rizabasha kwihanganira umujinya we.+
11 “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo+ n’icyubahiro+ n’ububasha+ biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose,+ kandi icyatumye biremwa+ bikabaho ni uko wabishatse.”+