Yesaya 13:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nzaryoza igihugu kirumbuka ububi bwacyo,+ ndyoze ababi amakosa yabo. Nzakuraho ubwibone bw’abishyira hejuru, kandi nzacisha bugufi ubwirasi bw’abanyagitugu.+ Yeremiya 25:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “‘Iyo myaka mirongo irindwi nirangira,+ umwami w’i Babuloni n’iryo shyanga,+ ni ukuvuga igihugu cy’Abakaludaya, nzabaryoza icyaha cyabo,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kandi icyo gihugu nzagihindura umwirare kugeza ibihe bitarondoreka.+ Yeremiya 27:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Amahanga yose azamukorera+ we n’umwana we n’umwuzukuru we, kugeza ubwo igihugu cye na cyo kizaba gitahiwe,+ kandi azaba umugaragu w’amahanga menshi n’abami bakomeye.’+ Yeremiya 50:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 50 Ijambo Yehova yavuze kuri Babuloni,+ igihugu cy’Abakaludaya,+ arinyujije ku muhanuzi Yeremiya ati Yeremiya 51:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 “Mutyaze imyambi,+ mwikinge mu ngabo. Yehova yakanguye umutima w’abami b’Abamedi,+ kuko yatekereje guhagurukira Babuloni+ ngo ayirimbure. Ni igihe cyo guhora kwa Yehova ahorera urusengero rwe.+
11 Nzaryoza igihugu kirumbuka ububi bwacyo,+ ndyoze ababi amakosa yabo. Nzakuraho ubwibone bw’abishyira hejuru, kandi nzacisha bugufi ubwirasi bw’abanyagitugu.+
12 “‘Iyo myaka mirongo irindwi nirangira,+ umwami w’i Babuloni n’iryo shyanga,+ ni ukuvuga igihugu cy’Abakaludaya, nzabaryoza icyaha cyabo,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kandi icyo gihugu nzagihindura umwirare kugeza ibihe bitarondoreka.+
7 Amahanga yose azamukorera+ we n’umwana we n’umwuzukuru we, kugeza ubwo igihugu cye na cyo kizaba gitahiwe,+ kandi azaba umugaragu w’amahanga menshi n’abami bakomeye.’+
11 “Mutyaze imyambi,+ mwikinge mu ngabo. Yehova yakanguye umutima w’abami b’Abamedi,+ kuko yatekereje guhagurukira Babuloni+ ngo ayirimbure. Ni igihe cyo guhora kwa Yehova ahorera urusengero rwe.+