ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 8:54
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 54 Nuko Salomo arangije gusenga Yehova no kumwinginga amusaba ibyo byose, ahaguruka aho yari apfukamye+ imbere y’igicaniro cya Yehova, arambuye amaboko ye ayerekeje ku ijuru,+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 6:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 (Salomo yari yaracuze podiyumu+ mu muringa ayishyira mu mbuga hagati.+ Yari ifite uburebure bw’imikono itanu, ubugari bw’imikono itanu n’ubuhagarike bw’imikono itatu. Ni ho yari ahagaze.) Apfukama+ imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru,+

  • Ezira 9:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Igihe cy’ituro ry’ibinyampeke+ rya nimugoroba kigeze, mpaguruka aho nari nicishirije bugufi nashishimuye imyambaro yanjye, maze ndapfukama+ ntegera Yehova Imana yanjye ibiganza.+

  • Zab. 95:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Nimwinjire, muze dusenge kandi twikubite hasi twubamye;+

      Nimucyo dupfukame+ imbere ya Yehova Umuremyi wacu.+

  • Luka 22:41
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 41 Ava aho bari, ajya ahantu hareshya n’aho umuntu yatera ibuye, arapfukama atangira gusenga,

  • Ibyakozwe 7:60
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 60 Hanyuma arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Yehova, iki cyaha ntukibabareho.”+ Amaze kuvuga atyo, asinzirira mu rupfu.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze