Zab. 48:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Umusozi wa Siyoni uri kure mu majyaruguru,+Ni mwiza kubera uburebure bwawo, ni wo byishimo by’isi yose,+Ni umurwa w’Umwami Ukomeye.+ Ezekiyeli 20:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Uwo munsi nazamuye ukuboko kwanjye,+ mbarahira ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa nkabajyana mu gihugu nabarambagirije, igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Cyari cyiza kuruta ibindi bihugu byose.+ Daniyeli 8:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Hanyuma muri rimwe muri ayo mahembe hamera irindi rito,+ rikomeza gukura cyane ryerekeye mu majyepfo no mu burasirazuba, no mu Gihugu Cyiza.+ Daniyeli 11:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Uwo uzaza kurwanya umwami wo mu majyepfo azakora ibyo yishakiye, kandi nta wuzamuhagarara imbere. Azahagarara mu Gihugu Cyiza+ kandi azaba afite kurimbura mu kuboko kwe.+ Daniyeli 11:45 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 45 Azashinga amahema ye y’akataraboneka hagati y’inyanja nini n’umusozi wera ufite ubwiza buhebuje.+ Azagenda agana ku iherezo rye,+ kandi nta wuzamutabara.+
2 Umusozi wa Siyoni uri kure mu majyaruguru,+Ni mwiza kubera uburebure bwawo, ni wo byishimo by’isi yose,+Ni umurwa w’Umwami Ukomeye.+
6 Uwo munsi nazamuye ukuboko kwanjye,+ mbarahira ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa nkabajyana mu gihugu nabarambagirije, igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Cyari cyiza kuruta ibindi bihugu byose.+
9 Hanyuma muri rimwe muri ayo mahembe hamera irindi rito,+ rikomeza gukura cyane ryerekeye mu majyepfo no mu burasirazuba, no mu Gihugu Cyiza.+
16 Uwo uzaza kurwanya umwami wo mu majyepfo azakora ibyo yishakiye, kandi nta wuzamuhagarara imbere. Azahagarara mu Gihugu Cyiza+ kandi azaba afite kurimbura mu kuboko kwe.+
45 Azashinga amahema ye y’akataraboneka hagati y’inyanja nini n’umusozi wera ufite ubwiza buhebuje.+ Azagenda agana ku iherezo rye,+ kandi nta wuzamutabara.+