Daniyeli 7:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Azavuga amagambo yo gutuka Isumbabyose+ kandi azajujubya abera b’Usumbabyose.+ Azagambirira guhindura ibihe+ n’amategeko,+ kandi bazahanwa mu maboko ye bamare igihe n’ibihe n’igice cy’igihe.*+ Ibyahishuwe 11:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Ariko imbuga iri hanze+ y’ahera h’urusengero, uyireke rwose ntuyipime, kuko yahawe abanyamahanga,+ kandi bazamara amezi mirongo ine n’abiri+ baribata umurwa wera.+ Ibyahishuwe 12:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Uwo mugore na we ahungira mu butayu+ ahantu Imana yamuteguriye, kugira ngo agaburirirweyo+ iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.+ Ibyahishuwe 12:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Ariko uwo mugore ahabwa amababa abiri ya kagoma+ nini cyane, kugira ngo aguruke ajye mu butayu+ aho yateguriwe. Aho ni ho azagaburirirwa+ amare igihe n’ibihe n’igice cy’igihe,+ ari kure ya ya nzoka.+ Ibyahishuwe 13:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Ihabwa akanwa kavuga ibyo kwiyemera+ n’amagambo yo gutuka Imana,+ kandi ihabwa ububasha bwo gukora ibyo ishaka mu gihe cy’amezi mirongo ine n’abiri.+
25 Azavuga amagambo yo gutuka Isumbabyose+ kandi azajujubya abera b’Usumbabyose.+ Azagambirira guhindura ibihe+ n’amategeko,+ kandi bazahanwa mu maboko ye bamare igihe n’ibihe n’igice cy’igihe.*+
2 Ariko imbuga iri hanze+ y’ahera h’urusengero, uyireke rwose ntuyipime, kuko yahawe abanyamahanga,+ kandi bazamara amezi mirongo ine n’abiri+ baribata umurwa wera.+
6 Uwo mugore na we ahungira mu butayu+ ahantu Imana yamuteguriye, kugira ngo agaburirirweyo+ iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.+
14 Ariko uwo mugore ahabwa amababa abiri ya kagoma+ nini cyane, kugira ngo aguruke ajye mu butayu+ aho yateguriwe. Aho ni ho azagaburirirwa+ amare igihe n’ibihe n’igice cy’igihe,+ ari kure ya ya nzoka.+
5 Ihabwa akanwa kavuga ibyo kwiyemera+ n’amagambo yo gutuka Imana,+ kandi ihabwa ububasha bwo gukora ibyo ishaka mu gihe cy’amezi mirongo ine n’abiri.+