16 Kandi urubyaro rwawe nzaruhindura nk’umusenyi wo mu isi, ku buryo niba hari uwabasha kubara umukungugu wo hasi, ubwo urubyaro rwawe na rwo rushobora kubarika.+
4 ‘nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ibi bihugu byose nzabiha urubyaro rwawe.+ Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe,’+
27 Byongeye kandi, Yesaya arangurura ijwi avuga ibya Isirayeli ati “nubwo umubare w’Abisirayeli wangana n’umusenyi wo ku nyanja,+ abasigaye ni bo bazakizwa.+
12 Nanone ni cyo cyatumye ku muntu umwe,+ na we wari umeze nk’uwapfuye,+ havuka abana banganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu ijuru, batabarika nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+