Yesaya 30:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Umuntu azarubomora nk’uko bamena ikibindi kinini cy’ababumbyi,+ kimenagurwa batakibabariye, ku buryo mu bimene byacyo hatabonekamo n’urujyo umuntu yarahuza umuriro mu ziko, cyangwa yadahisha amazi mu gishanga.”+ Yeremiya 22:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Mbese uyu mugabo Koniya+ ni ikibumbano cyasuzuguwe, kikajanjagurwa+ kandi kikaba kitishimirwa?+ Kuki we n’urubyaro rwe bajugunywa, bagatabwa mu gihugu batigeze kumenya?’+ Yeremiya 48:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 “‘Ku bisenge by’amazu y’i Mowabu byose no ku karubanda hose, humvikana umuborogo,+ kuko namenaguye Mowabu nk’uko umuntu amenagura igikoresho atacyishimira,’+ ni ko Yehova avuga.
14 Umuntu azarubomora nk’uko bamena ikibindi kinini cy’ababumbyi,+ kimenagurwa batakibabariye, ku buryo mu bimene byacyo hatabonekamo n’urujyo umuntu yarahuza umuriro mu ziko, cyangwa yadahisha amazi mu gishanga.”+
28 Mbese uyu mugabo Koniya+ ni ikibumbano cyasuzuguwe, kikajanjagurwa+ kandi kikaba kitishimirwa?+ Kuki we n’urubyaro rwe bajugunywa, bagatabwa mu gihugu batigeze kumenya?’+
38 “‘Ku bisenge by’amazu y’i Mowabu byose no ku karubanda hose, humvikana umuborogo,+ kuko namenaguye Mowabu nk’uko umuntu amenagura igikoresho atacyishimira,’+ ni ko Yehova avuga.